Imihigo ni yose.
Ninde ucyura umuganzanyo? Impundu ziravuga kwa nde? Kwa Mirabyo cyangwa kwa Nyamukandagira?
Ndumva inkuba zikubita. Ijuru ryijimye imityarara ihinguranya imbibi zose za Kigali ikumvikanira i Nyanza !!!! ngo haragwa imvura itarigeze kubaho, ngo intare zamenyereye inyama ngo ejo zizarisha cyangwa zirye amagufa nk’intozo.
Ndumva Intare Umwami uganje yataye ishyamba. Zirarashya zivuga zikubita ku bituza ngo ntizikangwa n’ibirasa ibishashi bidaturika , ngo ejo ifunguro si inyama!!!!! Ngo ibisimba n’ udusimba byidegembye , ngo igitahiwe ni ukuvovotera mu mujyi ku matara iyo mityarara yasizoye ngo inkuru igataha ku Mulindi!!!!!!!
Haracura iki mu rw’ imisozi iguhumbi, mu ijuru rya Remera ko imihigo yabaye yose!? Karabaye!!!!!! Ndabona abasore n’ inkumi, abana, ibikwerere yemwe n’ abasheshe akanguhe bihuta ngo bihere ijisho kandi nabo imihigo ni yose!
!Ni nde wigiza nkana kuri uyu munsi w’ amateka? Ese ni Murera, cyangwa ni Nyamukandagira mu kibuga kigahubangana ?
Murera we, umwana araza koga, cyangwa imirabyo iraba Nyabyondo nkuko byavuzwe maze uruzi rumutembane? Byaba se kandi yarabonye Muvunyi ?
Ese Ntare mwe , ko mbona mwazuye imigara, aho Koko mwakwemera kuba ibikona byicwa n’ imirabyo mumenyereye ikubitira mu misozi ya Shyorongi ?!
Ndanyotewe, Naniwe gutegereza! Ndaryama, nkicara bikanga! Ndabaza Imana , nkabaza amateka nkumva mbuze kwizera! Ubwo bimeze bityo rero, reka dutarame mu Mahoro yacu azira umuvundo twamaze kugira ikirango twese bene Kanyarwanda maze turebe uwigiza nkana.
Utsindwa yemere maze asubire mu mihigo, , utsinda na we abe imfura ntakoronge ahubwo dusoze duhana ikiganza muri “fair play”.
Murarambe..