Gunners baragarutse muri uyi weekend. Ntabwo twarenza ingohe umukino uherutse aho Timba yakoze mu mitana akabatimbaguza umutwe Red Devils.Bakibyibaza Saliba nawe aba arasizoye!!!!!!! Ayo mashitani atukura n’ ubundi yari yaje mu rwijiji, beretswe ko Emertes imihigo ikataje ko ntagukura mu ruge, cyane ko bahisemo neza , bati: ” visit Rwanda” Gusa n’ ubundi bikomeje kwanga na Selhurst Park bahakuwe n’ Iyakare. Ikibazo ubanza atari Eric Ten Hague kuko na Ruben Amolin yatahanye urwijiji.Twigarukire Emirates. Gunners Oyeeeeere! Uriya Marayika Mikayeli ni Indwayi nta miteto, ni Arteta utinda inyuma ubundi agatera adahusha. Twizere ko n’ uyu munsi yongera kuturemera ibyishimo imbere ya Fulham. Niyishyuke.